Isaiah 45:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azabona ishyano umuntu ugisha impaka Imana yamuremye, azabona ishyano uwo muntu buntu wabumbwe mu ibumba! Mbese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti: “Kuki wambumye utya?” Icyo wabumbye cyakubaza kiti: “Ufite bushobozi ki?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aragowe umuntu, ikibindi mu bindi, witotombera uwamubumbye! Ibumba se ryabaza uribumba, riti «Urakora iki?», cyangwa se icyo ukoze kikakubwira ngo «Uri umuswa!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z'isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti “Urabumba iki?” Cyangwa icyo urema cyavuga kiti “Nta ntoki afite?”