Isaiah 46:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bagishyira ku ntugu bakagiheka, bagishyira mu mwanya wakigenewe, kiguma aho ntikive aho kiri. Baragisenga ntigisubize, ntigishobora gukiza uri mu makuba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bo bagishyira ku ntugu bakagiheka; bakakigeza aho kiruhukira. Kiguma aho ubutanyeganyega ntikive mu mwanya wacyo, ugitakambiye ntikimusubize, cyangwa ngo kimukize umubabaro we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwo umuntu agitakira ntikibasha kumusubiza cyangwa ngo kimukize ibyago agize.