Isaiah 47:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Mwa baturage b'i Babiloni mwe, nimwicishe bugufi mwicare hasi. Mwa Banyababiloniya mwe, nimuve ku ntebe za cyami, ntimuzongera kwitwa ihogoza cyangwa akataraboneka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanuka wikubite hasi, wigaragure mu mukungugu, mwari, mukobwa wa Babeli, mukobwa w’Abakalideya, va ku ntebe y’ubwami, wigaragure ku butaka, kuko utazongera ukundi kwitwa «Akataraboneka na Nyaguhirwa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i Babuloni we. Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y'ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza.