Isaiah 47:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Narakariye ubwoko bwanjye, nasuzuguje abantu banjye, Babiloni we, narabakurekeye ubagenza uko ushaka. Nyamara wabategetse utabababarira, abasaza wabikoreje imizigo iremereye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nari nararakariye umuryango wanjye, nsuzuguza umurage wanjye, mbagabiza ibiganza byawe; nyamara ntiwigeze ubagirira impuhwe, umusaza umushenguza imizigo yawe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane.