Isaiah 47:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wa mukunzi w'iraha we, tega amatwi, wowe wicaye udamaraye, wowe wibwira uti: ‘Ni jye jyenyine ntawe duhwanye, sinshobora gupfakara cyangwa gupfusha.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho rero, tega amatwi, wowe watengamaye, ukicara ku ntebe ya cyami nta cyo wishisha, wowe wibwiraga uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa! Humura sinteze gupfakara, cyangwa ngo mpfushe abana.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’