Isaiah 47:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara mu gihe gito ibi byombi bizakugwa gitumo, uzapfusha abana bawe mu munsi umwe, uzaba umupfakazi, bizakugeraho nubwo ufite amarozi akaze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe, ibyo byago byombi bizakugwirira: ari ugupfusha abana, ari no gupfakara. Icyo cyago kizakugeraho, n’ubwo amayeri y’abapfumu bawe yiyongera ubutitsa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n'ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo