Isaiah 48:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimunyegere mwumve ibyo mbabwira, kuva mu ntangiriro navugiye ahagaragara, kuva ibyo bibaye ndiho.” None rero Nyagasani Uhoraho yanyohereje, yansendereje Mwuka we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimunyegere kandi muntege amatwi: kuva mu ntangiriro, sinigeze mvugira mu bwihisho; kandi kuva aho ibyo bibereye, nari ndiho. Ubu rero ni Nyagasani Imana wanyohereje, ampa n’umwuka we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo.”