Isaiah 48:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yabayoboye mu butayu ntibicwa n'inyota, yabavuburiye amazi mu rutare, yasatuye urutare amazi aradudubiza,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu butayu aho yabajyanye, ntibigeze bicwa n’inyota, yabavuburiye amazi mu rutare, koko yashije urutare, amazi aratemba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n'inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza.