Isaiah 48:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibi nabibamenyesheje kuva kera, nabibamenyesheje bitaraba. Nabibamenyesheje bitaraba kugira ngo mutavuga muti: ‘Byakozwe n'ibigirwamana byanjye byabājwe mu biti, byagenwe n'ibigirwamana byanjye byacuzwe mu cyuma.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo nakoze nabikumenyesheje mbere y’igihe, mbikumvisha mbere y’uko bibaho, kugira ngo utavaho uvuga uti, «Ni ishusho nibarije ribikoze», cyangwa se ngo «Ni ikigirwamana cyanjye gitanze aya mategeko.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’