Isaiah 49:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe uzibaza uti: ‘Aba bana bose ni nde wabambyariye? Nabaye incike ntagishoboye kubyara, najyanywe ho umunyago ndatereranwa. None se aba bana ni nde wabareze? Ese ko nasigaye jyenyine, aba bo baturutse he?’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mu mutima wawe uzibaze uti «Aba se bo, nababyariwe na nde? Jye ko nari naraciwe ku bana, naragumbashye, narajyanywe bunyago, nkaba n’igicibwa; aba bo bakujijwe na nde? Ko naherutse nsigara jyenyine, bariya bo babaga he?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uzaherako wibaze mu mutima uti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n'igicibwa n'inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ”