Isaiah 49:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abami bazakugenzereza nka so, abamikazi bazakurera nka nyoko. Bazagupfukamira bubamye, bazarigata umukungugu wo ku birenge byawe. Bityo uzamenya ko ndi Uhoraho, abamfitiye icyizere ntibazakorwa n'ikimwaro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abami bazakurera, abagore babo bakonse. Bazakunamira bakoze uruhanga ku butaka, barigate umukungugu wo mu birenge byawe. Bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, n’uko abanyiringira batazakorwa n’ikimwaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abami bazakubera ba so bakurera, n'abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo ku birenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n'isoni.”