Isaiah 49:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho aravuga ati: “Koko intwari igiye kwamburwa ibyo yanyaze, imbohe igiye kuvanwa mu nzara z'uwayiboshye. Jyewe ubwanjye ngiye kwibasira abanzi bawe, ni jye ubwanjye uzakiza abana bawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara, dore uko Uhoraho yavuze: Uwaboshywe n’intwari azagobotorwa, n’umuryango wanyazwe n’igihangange uzagaruzwa. Uguteraho amahane, ni jye uzamurwanya, abahungu bawe, ni jye uzabakiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n'abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y'abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira n'ukurwanya kandi nzakiza abana bawe.