Isaiah 49:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho yarantoranyije kugira ngo mubere umugaragu, arantoranya kugira ngo mugarurire urubyaro rwa Yakobo, arantoranya kugira ngo nkoranye Abisiraheli bamugarukire. Bityo Uhoraho ampaye icyubahiro, koko Imana yanjye yampaye imbaraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None ngaha, Uhoraho yabyivugiye, we wandemeye kumubera umugaragu, kuva nkiri mu nda ya mama, kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli; guhera ubu rero, mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y'Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,