Isaiah 49:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yarambwiye ati: “Ntibiguhagije kuzahūra urubyaro rwa Yakobo, kugarura abarokotse ba Isiraheli na byo ntibihagije kugira ngo umbere umugaragu. Ahubwo nkugize n'urumuri rwo kumurikira amahanga, uzageza agakiza kanjye ku mpera z'isi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.”