Isaiah 49:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n'Umucunguzi aravuga ati: “Warasuzugurwaga bikabije, wateraga ishozi amahanga, wari umugaragu w'abanyagitugu, nyamara abami bazakubona baguhe icyubahiro, ibikomangoma na byo bizagupfukamira. Ibyo bazabiterwa n'uko jyewe Uhoraho ndi indahemuka, ni jye Umuziranenge wa Isiraheli wagutoranyije.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Avuze atya Uhoraho, Umucunguzi; Nyir’ubutagatifu wa Israheli abwira umuntu w’insuzugurwa, uwo abantu bareba nk’agaterashozi, umucakara w’abategekesha igitugu, ati «Abami ndetse n’ibikomangoma bazareba bahaguruke, bapfukamire Uhoraho kuko ari indahemuka, akaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli wakwihitiyemo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy'abatware ati “Abami bazabireba bahagurukane n'ibikomangoma baramye ku bw'Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”