Isaiah 49:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Mu gihe gikwiye nzagusubiza, mu gihe cy'agakiza nzakugoboka, nzagushyiraho ube umuhamya w'Isezerano nagiranye n'abantu, uzagarura umutekano mu gihugu kandi usubize ubutaka ababunyazwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Igihe cy’ubutoneshwe naragusubije, ku munsi wo gukizwa naragutabaye, ndaguhanga, nkugenera kuvugurura isezerano nagiranye n’imbaga nyamwinshi, kugira ngo mbyutse igihugu, maze nsubize iminani abari barayinyazwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry'abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare.