Isaiah 5:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho ahamagaje ingabo z'amahanga ya kure, azitabaje ziva ku mpera z'isi, dore ngabo baje bihuta cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho arembuje ihanga rya kure, arihamagaye riva mu mpera z’isi, none ngaha riraje ningoga, ryihuta cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y'isi, na bo bazaza n'ingoga bihuta.