Isaiah 5:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Numvise Uhoraho Nyiringabo arahira ati: “Koko rero aya mazu yose manini azasenyuka, aya mazu meza cyane ntazagira abayaturamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Numvise Uhoraho, Umugaba w’ingabo arahira atya: Amazu menshi manini kandi meza azaba amatongo yose, atagira abayabamo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Nyiringabo yampishuriye atya ati “Ingo nyinshi, ndetse n'ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugira uzibamo.