Isaiah 50:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuki nta muntu wari uhari igihe nazaga? Kuki nta wanshubije igihe nahamagaraga? Mbese nananiwe kubacungura? Mbese simfite imbaraga zo kubarokora? Mbasha gutegeka inyanja igakama, mbasha guhindura inzūzi ubutayu, amafi ayirimo yabozwa no kubura amazi akicwa n'inyota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bishoboka bite! Naraje sinagira n’umwe mbona! Mpamagaye, ntihagira unyitaba? Mbese, ukuboko kwanjye kwaba ari kugufi cyane, ku buryo kutabasha kubakiza? Ni ukuvuga se ko ntabona imbaraga zo kubacungura? Dore ngiye gukamya inyanja n’igitero cyanjye, imigezi na yo nyihindure ubutayu, amafi yicwe n’icyorezo kuko yabuze amazi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari.