Isaiah 50:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani Uhoraho yanyigishije ibyo mvuga, yanyigishije gukomeza abacitse intege. Buri gitondo arankangura ngo numve ibyo anyigisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Imana impaye ururimi rw'abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk'abantu bigishijwe.