Isaiah 50:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugongo wanjye nawutegeje abankubitaga, imisaya yanjye nayitegeje abampfuraga ubwanwa. Sinigeze mpisha mu maso hanjye, sinahahishe abampaga urw'amenyo n'abanciraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abakubita nabategeye umugongo n'imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n'isoni no gucirwa amacandwe.