Isaiah 51:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abana bawe barasambagurika, barambaraye mu mayira hose, bameze nk'impongo zafashwe mu mutego, bazize uburakari bw'Uhoraho, bagezweho n'igihano cy'Imana yawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahungu bawe ngabo bararambaraye, barasambagurika ku mayira yose, boshye impongo zafashwe mu mutego, bazira uburakari bw’Uhoraho, n’igihano cy’Imana yawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk'uko isasu igwa mu kigoyi, bijuse umujinya w'Uwiteka ari wo guhana kw'Imana yawe.