Isaiah 52:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None se ubu nungutse iki? Abantu banjye batwawe nta kiguzi bakandamizwa na ba shebuja, bituma izina ryanjye ritukwa buri gihe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
none se, ubu nungutse iki? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Kubona umuryango wanjye urengana nta mpamvu, abawushikamiye bakaba baganje, kandi izina ryanjye ritukwa buri munsi, ubudatuza! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None ndagira nte?” Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi biriza umunsi batuka izina ryanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.