Isaiah 53:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuze ati: “Umugaragu wanjye namara kubabazwa azanezerwa, azishimira imbuto z'umubabaro we. Umugaragu wanjye w'intungane azakoresha ubumenyi, azabukoresha atume benshi baba intungane, azigerekaho ibicumuro byabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Azabona ibituruka mu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.