Isaiah 53:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzamuha umwanya ukomeye mu banyacyubahiro, azagabana iminyago n'abanyamaboko. Koko we ubwe yaritanze yigabiza urupfu, yashyizwe mu mubare w'abagome, yigeretseho ibyaha by'abantu benshi, yasabiye imbabazi abagome.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n'abakomeye, azagabana iminyago n'abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n'abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.