Isaiah 53:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yarababajwe kubera ububi bwacu, yashenguwe n'imibabaro yari itugenewe. Nyamara twamubonaga nk'uwahanwe n'Imana, twamubonaga nk'uwibasiwe na yo agacishwa bugufi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro.