Isaiah 54:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, ishime! Wari umeze nk'umugore w'ingumba, wari nk'umugore utigeze abyara. None ishime urangurure ijwi, wowe utigeze uribwa n'ibise! Koko umugore w'intabwa azagira abana benshi, azagira abana kuruta uw'inkundwakazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Vuza impundu, wa ngumba we itakibyara; ishime kandi ubyine, wowe utakiramukwa, kuko ngaba, baje ari benshi abahungu b’umugore w’intabwa, bararuta ubwinshi ab’umugore ufite umugabo, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b'igishubaziko baruta ubwinshi abana b'umugeni warongowe.” Ni ko Uwiteka avuga.