Isaiah 54:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imisozi ishobora kuvaho, udusozi dushobora kuvanwaho, nyamara urukundo rwanjye ntiruzashira, Isezerano ryanjye ry'amahoro ntirizakurwaho. Uko ni ko Uhoraho ukugirira impuhwe avuze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’iyo imisozi yava mu myanya yayo, ndetse n’udusozi tugahungabana, urukundo rwanjye ntiruzavaho, n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana, uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imisozi izavaho n'udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.