Isaiah 54:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Intwaro zose zakorewe kukurwanya nta cyo zizagutwara, uzakurega mu rukiko wese uzamutsinda. Nguwo umugabane w'abagaragu b'Uhoraho, ubu ni bwo burenganzira mbahaye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Intwaro yose yakorewe kukurwanya, ntizabigeraho, ururimi rw’uzaguhagurukira mu rubanza, uzarushinja ikinyoma. Nguwo umugabane uzigamiwe abagaragu b’Uhoraho; ngubwo uburenganzira mbahaye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.