Isaiah 54:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azakugarura nk'umugore w'intabwa washavuye, azakugarura nk'umugore wabaye intabwa akiri inkumi. Uko ni ko Imana yawe ivuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mugore w’intabwa kandi ushavuye, Uhoraho aguhamagaye, agira ati «Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa?» Iyo ni Imana yawe ibivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uwiteka aguhamagaye nk'umugore w'igishubaziko ufite agahinda mu mutima, nk'umugore wo mu busore iyo asenzwe.” Ni ko Imana yawe ivuga.