Isaiah 55:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzahamagara amahanga utazi, abantu b'amahanga utazi bazihuta bakugana, bizaterwa nanjye Uhoraho Imana yawe, bizaterwa nanjye Umuziranenge wa Isiraheli ukesha ikuzo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nawe ihanga utazi, uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikumenya, rizakwirukira, ku mpamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n'iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw'Uwiteka Imana yawe, ku bw'Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro.”