Isaiah 55:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Ibitekerezo byanjye si nk'ibyanyu, imigenzereze yanjye itandukanye n'iyanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.