Isaiah 56:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyamahanga bazisunga Uhoraho bakamukorera, abazakunda Uhoraho bakamuyoboka, abo bose bazubahiriza isabato uko bikwiye, abazakomera ku Isezerano ryanjye,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho abanyamahanga bizirika kuri Uhoraho, bakamuyoboka bakunze izina rye kandi bakamubera abagaragu, abo bose bubahiriza isabato, ntibayice, bagakomera ku Isezerano ryanjye,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye,