Isaiah 57:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara intungane zirapfa ntihagire ubyitaho, abagwaneza barapfa ntihagire ubizirikana, nta wuzirikana ko ari ukugira ngo intungane zikizwe amakuba yari azitegereje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Intungane irapfa, ntihagire n’umwe bibabaza; abagiraneza barashimutwa, ntihagire ubarengera. Ni koko, intungane ziricwa zizira akarengane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza.