Isaiah 57:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwinaniza mushakashaka izindi mana, nyamara nta nubwo muvuga muti: ‘Ibi nta cyo bimaze.’ Koko rero mwiyongeramo akanyabugabo ntimucike intege.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri urwo rugendo rwose, warinanije, habe no kwibwira uti «Ibi nta cyo bimaze.» Ahubwo byaguteye kugira ishyaka, kuva ubwo ntiwongeye gucika intege.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘Nta cyo rumaze.’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumye utiheba.