Isaiah 57:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mutinya nde bituma muntererana? Mutinya nde kugeza ubwo munyimūra? Maze igihe kirekire nicecekeye, ni yo mpamvu mutakinyubaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ni nde waguteye ubwoba, maze bigatuma umpemukaho? Wowe ntukirushya unyibuka, ntunanzirikana mu mutima wawe. Kuva kera nariyumanganyije sinakwakura, nuko bikuviramo kuntinyuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mbese uwo watinye ugashya ubwoba ni nde, bigatuma ubeshya ntunyibuke kandi ukabyirengagiza? Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe?