Isaiah 57:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mutakambira ibigirwamana byanyu mubisaba kubafasha, ngaho bizabe ari byo bibafasha. Dore byose bizatwarwa n'umuyaga, koko serwakira izabijyana kure. Abanyiringira bazatura mu gihugu, bazaragwa umusozi nitoranyirije.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nutakamba, ibyo bigirwamana byawe bizagutabare! Nyamara, umuyaga uzabitwara byose, serwakira ibyamukane. Ariko uzampungiraho wese azahabwa igihugu ho umunani, umusozi wanjye mutagatifu uzabe umugabane we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo utaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukize ariko rero umuyaga uzabitwara, umwuka uzabikuraho byose. Ariko unyizera ni we uzahindūra igihugu kandi ni we uzaragwa umusozi wanjye wera.”