Isaiah 57:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho uri hejuru mu ijuru, Umuziranenge ubaho iteka ryose aravuga ati: “Ntuye hejuru hazira inenge, nyamara nita ku bantu bihana bakicisha bugufi, nzabahumuriza mbasubizemo intege.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko avuze atya, Usumba byose, agahoraho iteka, n’izina rye rikaba ritagatifu: Jyewe ndi Nyir’ubutagatifu ngasumba byose, nkaba no hafi y’uwicuza n’uwiyoroshya, kugira ngo nsubize ubuzima abasuzuguwe, mpembure imitima yashengutse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse.