Isaiah 57:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mutoranya amabuye aconzwe yo mu mikokwe, muyasenga nk'aho ari imana zanyu, muyasukira divayi ho amaturo, muyatura n'amaturo y'ibinyampeke. Mbese ibyo byanshimisha?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amabuye asennye yo mu mikokwe wiziritseho, ni yo mugabane wawe, ni yo uzegukana; kuko ari yo utura ibitambo, ukayazanira amaturo. Urabona se ibyo byatuma mererwa neza?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mabuye y'ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hari umugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwa ukayatura n'ayandi maturo. Ubu se ndacyari uwitwarwaho ku bimeze bityo?