Isaiah 58:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nimwubahiriza isabato mukareka imirimo yanyu kuri uwo munsi wanyeguriwe, nimwita isabato umunsi w'umunezero, nimuyita umunsi w'icyubahiro weguriwe Uhoraho, nimuyubahiriza ntimugenze uko mushaka, nimureka kwishakira ibibanezeza, nimureka kuvuga amagambo y'imburamumaro,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niwirinda kwica isabato, no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero», umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro», ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe, cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w'Uwiteka ukawita uw'icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe,