Isaiah 58:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baza kunsenga buri munsi, bishimira kumenya icyo mbashakaho. Babyishimira nk'aho ari ubwoko bukora ibitunganye, babyishimira nk'aho bataretse amabwiriza yanjye. Bansaba ibyemezo by'ubutungane kandi bashaka kunyegera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni jye bashakashaka uko bukeye, bifuza kumenya inzira zanjye. Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera, ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo. Baransaba kubacira imanza zitabera, bishimira kubana n’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk'ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y'Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.