Isaiah 58:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Murambaza muti: ‘Kuki twigomwa kurya ntubibone? Kuki twicisha bugufi ntubyiteho?’ ” Uhoraho arabasubiza ati: “Iyo mwigomwe kurya mwifata uko mushaka, mukandamiza n'abakozi banyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba, niba utabibona, cyangwa se kwicisha bugufi, niba utabimenya?» Ariko ku munsi wo gusiba, ntibibabuza kwigira mu byanyu, no kugirira nabi abakozi banyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’“Mbiterwa n'uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.