Isaiah 58:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo mwigomwe kurya muba mwirushya, mwunamisha imitwe yanyu nk'urubingo, mwisasira amagunira mukaryama no mu ivu. Mbese ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya? Ese uwo ni wo munsi unshimisha?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk'umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira?