Isaiah 58:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ukwigomwa kurya nshaka ni uku: kurenganura abakandamizwa, kubohora inkoreragahato, kureka abakandamizwa bakishyira bakizana, bityo agahato kose kagakurwaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z'urugomo, mugahambura imigozi y'uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby'agahato byose.