Isaiah 58:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimusenga Uhoraho azabasubiza, nimumutabaza azitaba. Nimurwanya akarengane mureka gusuzugura abandi no kubavuga nabi,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo, uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara, avuge ati «Ndi hano.» Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’“Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi,