Isaiah 59:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Tumeze nk'impumyi zikabakaba ku rukuta, turashakashaka aho tunyura nk'abatabona. Dusitara ku manywa y'ihangu nk'aho ari nijoro, mu bantu bazima twe tumeze nk'intumbi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Turashakisha ku rukuta nk’impumyi, boshye abantu batagira amaso. Turasitara ku manywa nko mu kabwibwi, turi bazima, ariko tukamera nk’intumbi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, ni ukuri turakabakaba nk'abatagira amaso, ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk'intumbi.