Isaiah 59:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nzagirana Isezerano namwe: Mwuka wanjye azabazaho, nzabaha ubutumwa muzavuga iteka ryose. Muzabuhorana mwebwe ubwanyu n'abana banyu n'abuzukuru banyu.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho jye, uwo ari Uhoraho ubivuze, dore isezerano nzagirana na bo: umwuka wanjye ugutwikiriye, n’amagambo nashyize mu munwa wawe ntateze kuzava ku munwa wawe, habe no ku munwa w’abana bawe, cyangwa se ku uw’urubyaro rw’abana bawe, uhereye ubu n’iteka ryose. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe, kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.” Ni ko Uwiteka avuga.