Isaiah 59:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bagambirira gukora ibibi, bihutira kumena amaraso y'intungane, ibitekerezo byabo ni bibi, aho banyuze hasigara ari amatongo n'umusaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibirenge byabo byiruka bigana ku kibi, bigasiganwa bijya kumena amaraso y’indacumura; ibitekerezo byabo ni ibitekerezo by’ubugome, aho banyuze hose, bahabiba amatiku n’iterabwoba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y'abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura.