Isaiah 6:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Unangire imitima y'abo bantu, ubazibe amatwi, ubahindure nk'impumyi. Bitabaye ibyo bareba, bakumva, bagasobanukirwa, bityo bakangarukira bagakira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzanangire imitima yabo, ubazibe amatwi, ubapfuke n’amaso. Amaso yabo ntakagire icyo abona, n’amatwi yabo ntakumve. Umutima wabo ntukagire icyo umenya, bataboneraho guhinduka, maze bagakira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ujye unangira imitima y'ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.”