Isaiah 6:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
N'iyo mu gihugu hasigara kimwe cya cumi, icyo na cyo kizarimbuka. Nk'uko ibiti binini bitemwe bisiga ibishyitsi bigashibuka, ni ko abantu banjye bazasigara mu gihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi n’iyo hasigara kimwe cya cumi, na cyo nzongera ngitwike nk’umushishi watemwe, maze hazasigare igishyitsi cyonyine. Icyo gishyitsi rero, kizakomokaho imbuto ntagatifu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi naho cyasigarwamo n'umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk'uko ibiti by'umwela n'umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni ko urubyaro rwera rusa n'igishyitsi cyarwo.”